1. Ahabanza.
  2. Ingeri zitandukanye.
  3. Amategeko y'idini n'amahame remezo yayo.

Imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Uzasoma Ayatul Kursiy nyuma ya buri swalat y'itegeko, nta kizamubuza kwinjira mu ijuru usibye urupfu

عَنْ أَبِي أُمَامَةَ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«مَنْ قَرَأَ آيَةَ الْكُرْسِيِّ فِي دُبُرِ كُلِّ صَلَاةٍ مَكْتُوبَةٍ لَمْ يَمْنَعْهُ مِنْ دُخُولِ الْجَنَّةِ إِلَّا أَنْ يَمُوتَ».

Hadith yaturutse kwa Abi Umamat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Uzasoma Ayatul Kursiy nyuma ya buri swalat y'itegeko, nta kizamubuza kwinjira mu ijuru usibye urupfu."

Hadithi y'impamo رواه النسائي في الكبرى Sunani Al Kubra cya A-Nasa'iy - 9848

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu usomye Ayatul Kursiy amaze gusali iswalat y'itegeko nta kindi cyamubuza kwinjira mu ijuru usibye urupfu; iyi Ayatul Kusiy iherereye muri Suratul Baqarat, aho Allah yavuze ati: {ALLAHU LA ILAHA ILA HUWAL HAYUL QAYUM, LA TA'AKHUDHUHU SINATUN WALA NAWUM, LAHU MA FI SAMAWATI WAMA FIL AR'DWI, MAN DHA LADHI YASH'FA'U IN'DAHU ILA BI IDHINIHI, YA'ALAMU MA BAYNA AYDIHIM WAMA KHAL'FAHUM, WALA YUHITWUNA BISHAY'IN MIN IL'MIHI ILA BIMA SHA'A, WASI'A KUR'SIYUHU SAMAWATI WAL AR'DWA, WALA YA'UDUHU HIF'DHWUHUMA WA HUWAL ALIYUL ADHWIIM: Allah (ni we Mana y’ukuri) nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We, Uhoraho (Nyirubuzima bwuzuye buzira inenge), Uwigize, akanabeshaho ibiriho byose. Ntafatwa no guhunyiza habe n’ibitotsi. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Ni inde wagira uwo avuganira iwe uretse ku burenganzira bwe? Azi ibyababayeho (ku isi) n’ibizababaho (ku mperuka). Kandi nta n’icyo bamenya mu bumenyi bwe uretse icyo ashaka. Kursiyu ye ikwiriye ibirere n’isi, kandi ntananizwa no kubirinda (ibirere n’isi). Ni na We Uwikirenga, Uhambaye.} [Al Baqarat: 255.]

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

  1. Agaciro gahambaye k'uyu murongo wa Qur'an uhambaye, kubera Ibiwukubiyemo byerekeranye n'amazina ya Allah meza ndetse n'ibisingizo bye bihebuje.
  2. Gushishikariza gusoma uyu murongo uhambaye nyuma ya buri swalat y'itegeko.
  3. Ibikorwa byiza ni imwe mu mpamvu yo kuzinjira mu ijuru.

Kugaragaza ibyasobanuwe.

56 Ururimi.
EN English الإنجليزية
UR اردو الأوردية
ES Español الإسبانية
ID Indonesia الإندونيسية
BN বাংলা البنغالية
TR Türkçe التركية
RU Русский الروسية
BS Bosanski البوسنية
SI සිංහල السنهالية
HI हिन्दी الهندية
ZH 中文 الصينية
FA فارسی الفارسية
VI Tiếng Việt الفيتنامية
TL Tagalog تجالوج
KU Kurdî الكردية
HA Hausa الهوسا
PT Português البرتغالية
ML മലയാളം المليالم
TE తెలుగు التلغو
SW Kiswahili السواحيلية
TA தமிழ் التاميلية
MY မြန်မာ البورمية
TH ไทย التايلندية
DE Deutsch الألمانية
PS پښتو بشتو
AS অসমীয়া الأسامية
SQ Shqip الألبانية
SV Svenska السويدية
AM አማርኛ الأمهرية
NL Nederlands الهولندية
GU ગુજરાતી الغوجاراتية
KY Кыргызча القيرقيزية
NE नेपाली النيبالية
YO Yorùbá اليوروبا
LT Lietuvių الليتوانية
PRS دری الدرية
SR Српски الصربية
SO Soomaali الصومالية
TG тоҷикӣ الطاجيكية
RO Română الرومانية
HU Magyar المجرية
CS Čeština التشيكية
MOS Moore الموري
MG Malagasy المالاجاشية
OM Oromoo الأورومو
KN ಕನ್ನಡ الكانادا
WO Wolof الولوف
AZ Azərbaycan الأذربيجانية
UZ O‘zbek الأوزبكية
UK Українська الأوكرانية
KA ქართული الجورجية
MK Македонски المقدونية
KM ភាសាខ្មែរ الخميرية
PA ਪੰਜਾਬੀ البنجابية
MR मराठी الماراثية
KMR Kurmancî الكرمنجية