1. Ahabanza.
  2. Ingeri zitandukanye.
  3. Indangagaciro n'imyifatire.

Imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Idinari ryiza kuruta ayandi umuntu atanze: Ni iryo atanze aha abo ashinzwe, hagakurikiraho iryo umuntu atanze aha itungo rye ajyana mu nzira y'Imana, n'idinari umuntu atanze aha bagenzi be mu nzira y' Imana

عَنْ ثَوْبَانَ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«أَفْضَلُ دِينَارٍ يُنْفِقُهُ الرَّجُلُ، دِينَارٌ يُنْفِقُهُ عَلَى عِيَالِهِ، وَدِينَارٌ يُنْفِقُهُ الرَّجُلُ عَلَى دَابَّتِهِ فِي سَبِيلِ اللهِ، وَدِينَارٌ يُنْفِقُهُ عَلَى أَصْحَابِهِ فِي سَبِيلِ اللهِ» قَالَ أَبُو قِلَابَةَ: وَبَدَأَ بِالْعِيَالِ، ثُمَّ قَالَ أَبُو قِلَابَةَ: وَأَيُّ رَجُلٍ أَعْظَمُ أَجْرًا مِنْ رَجُلٍ يُنْفِقُ عَلَى عِيَالٍ صِغَارٍ، يُعِفُّهُمْ أَوْ يَنْفَعُهُمُ اللهُ بِهِ وَيُغْنِيهِمْ.

Hadith yaturutse kwa Thawbani (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Idinari ryiza kuruta ayandi umuntu atanze: Ni iryo atanze aha abo ashinzwe, hagakurikiraho iryo umuntu atanze aha itungo rye ajyana mu nzira y'Imana, n'idinari umuntu atanze aha bagenzi be mu nzira y' Imana." Abu Qilaabat yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahereye ku bo ishinzwe, Abu Qilaabat arangije aravuga ati: Ninde muntu waza arusha ibihembo wa wundi uha ibitunga abo ashinzwe bakiri bato, abatoza ubupfura, Allah akabagira ab'umumaro kuri we!"

Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim Swahih Muslim - 994

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje inzira zitandukanye zo gutanga imitungo mu nzira ya Allah, ndetse inazitondekanya ikurikije iy'itegeko kurusha izindi, igihe zahuriranye; ahera kuyikomeye kuruta izindi; Avuga ko umutungo urusha iyindi ingororano ari wa wundi umuyisilamu atanze awuha abo ashinzwe nk'umugore n'abana be. Hanyuma hagakurikiraho gutanga umutungo ku kigenderwaho cyawe nk'ifarasi cyagenewe kujya ku rugamba uharanira inzira ya Allah. Hanyuma hagakurikiraho gutanga umutungo uha bagenzi bawe n'inshuti zawe kubera ko nabo baharanira inzira ya Allah.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

  1. Gukurikiranya uburyo bwo gutanga umutungo mu nzira ya Allah hakurikijwe uko burutanwa mu gaciro, mu buryo bwavuzwe by'umwihariko igihe buhuriranye.
  2. Kugaragaza ko gutanga umutungo uha abo ushinzwe ibyo bacyeneye ari cyo kibanza mu bihembo n'agaciro.
  3. Gutanga umutungo uharanira inzira ya Allah nabyo ni kimwe mu bifite agaciro n'ingororano zihambaye, nko kugura ibikoresho bicyenewe, gutera inkunga abarwana muri iyo nzira.
  4. Byavuzwe ko inzira y'Imana ari buri gikorwa cyo kumvira Allah, urugero nk'umutambagiro mutagatifu.

Kugaragaza ibyasobanuwe.

56 Ururimi.
EN English الإنجليزية
UR اردو الأوردية
ES Español الإسبانية
ID Indonesia الإندونيسية
BN বাংলা البنغالية
TR Türkçe التركية
RU Русский الروسية
BS Bosanski البوسنية
SI සිංහල السنهالية
HI हिन्दी الهندية
ZH 中文 الصينية
FA فارسی الفارسية
VI Tiếng Việt الفيتنامية
TL Tagalog تجالوج
KU Kurdî الكردية
HA Hausa الهوسا
PT Português البرتغالية
ML മലയാളം المليالم
TE తెలుగు التلغو
SW Kiswahili السواحيلية
TA தமிழ் التاميلية
MY မြန်မာ البورمية
TH ไทย التايلندية
DE Deutsch الألمانية
PS پښتو بشتو
AS অসমীয়া الأسامية
SQ Shqip الألبانية
SV Svenska السويدية
AM አማርኛ الأمهرية
NL Nederlands الهولندية
GU ગુજરાતી الغوجاراتية
KY Кыргызча القيرقيزية
NE नेपाली النيبالية
YO Yorùbá اليوروبا
LT Lietuvių الليتوانية
PRS دری الدرية
SR Српски الصربية
SO Soomaali الصومالية
TG тоҷикӣ الطاجيكية
RO Română الرومانية
HU Magyar المجرية
CS Čeština التشيكية
MOS Moore الموري
MG Malagasy المالاجاشية
OM Oromoo الأورومو
KN ಕನ್ನಡ الكانادا
WO Wolof الولوف
AZ Azərbaycan الأذربيجانية
UZ O‘zbek الأوزبكية
UK Українська الأوكرانية
KA ქართული الجورجية
MK Македонски المقدونية
KM ភាសាខ្មែរ الخميرية
PA ਪੰਜਾਬੀ البنجابية
MR मराठी الماراثية
KMR Kurmancî الكرمنجية