1. Ahabanza.
  2. Ingeri zitandukanye.
  3. Imyimerere n'imyizerere.

Imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Ntimukavuge muti: Allah nabishaka na kanaka akabishaka, ahubwo mujye muvuga muti: Allah nabishaka hanyuma na kanaka akabishaka

عَنْ حُذَيْفَةَ رضي الله عنه أَنَّ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«لَا تَقُولُوا: مَا شَاءَ اللهُ وَشَاءَ فُلَانٌ، وَلَكِنْ قُولُوا: مَا شَاءَ اللهُ ثُمَّ شَاءَ فُلَانٌ».

Hadith yaturutse kwa Hudhayfat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Ntimukavuge muti: Allah nabishaka na kanaka akabishaka, ahubwo mujye muvuga muti: Allah nabishaka hanyuma na kanaka akabishaka"

Hadithi y'impamo ushingiye ku nzira zose yakiriwemo Yakiriwe na Abu Dawudi na A- Nasa'iy mu gitabo cye Sunan Al Kubra, ndetse na Ahmad Sunani Al Kubra cya A-Nasa'iy - 10755

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije umuyisilamu kuvuga mu magambo ye ati: Allah nabishaka na kanaka akabishaka." Cyangwa se kuba yavuga ati: Allah na kanaka nibabishaka. Kubera ko ubushake bwa Allah n'amahitamo ye nta mupaka bigira, ndetse nta n'uwo abisangiye nawe. Gukoresha iriya nyuguti ya 'Waw' y'icyungo bisobanuye kureshyeshya Allah n'undi cyangwa se n'ikindi. Ahubwo umuyisilamu akwiye kuvuga ati: Allah nabishaka, hanyuma na kanaka akabishaka. Bityo ubushake bw'umugaragu bukaza bukurikira ubwa Allah avuga ati: Hanyuma na kanaka, icyo gihe ubushake bw'umugaragu bukaza nyuma y'ubwa Allah.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

  1. NI ikizira kuvuga imvugo igira iti: Allah nabishaka nawe ukabishaka, n'izindi mvugo byenda kumera kimwe, kuko bibarwa nk'ibangikanyamana mu mvugo no mu nyito.
  2. Biremewe kuvuga uti: Allah nabishaka hanyuma nawe ukabishaka, n'izindi mvugo zimeze gutyo, kuko hadakubiyemo biriya bibujijwe.
  3. Gushimangira ubushake bwa Allah, ndetse no gushimangira ubushake bw'umugaragu, kandi ko ubu bushake buza nyuma y'ubwa Allah Nyir'ubutagatifu.
  4. Kubuza guhuza ubushake bw'ibiremwa n'ubwa Allah, kabone n'iyo byaba mu mvugo.
  5. Uzavuga yemera ko ubushake bw'umugaragu ari nk'ubushake bwa Allah Nyir'ubutagatifu bureshya muri byose, cyangwa se ko ubushake bw'umugaragu ntaho buhuriye n'ubwa Allah, azaba abangikanyije Allah ibangikanyamana rikuru, naho naba yemera ko butandukanye n'ubwa Allah, ibyo bizaba ari ibangikanyamana rito.

Kugaragaza ibyasobanuwe.

58 Ururimi.
EN English الإنجليزية
UR اردو الأوردية
ES Español الإسبانية
ID Indonesia الإندونيسية
UG ئۇيغۇرچە الأيغورية
BN বাংলা البنغالية
TR Türkçe التركية
RU Русский الروسية
BS Bosanski البوسنية
SI සිංහල السنهالية
HI हिन्दी الهندية
ZH 中文 الصينية
FA فارسی الفارسية
VI Tiếng Việt الفيتنامية
TL Tagalog تجالوج
KU Kurdî الكردية
HA Hausa الهوسا
PT Português البرتغالية
ML മലയാളം المليالم
TE తెలుగు التلغو
SW Kiswahili السواحيلية
TA தமிழ் التاميلية
MY မြန်မာ البورمية
TH ไทย التايلندية
DE Deutsch الألمانية
PS پښتو بشتو
AS অসমীয়া الأسامية
SQ Shqip الألبانية
SV Svenska السويدية
AM አማርኛ الأمهرية
NL Nederlands الهولندية
GU ગુજરાતી الغوجاراتية
KY Кыргызча القيرقيزية
NE नेपाली النيبالية
YO Yorùbá اليوروبا
LT Lietuvių الليتوانية
PRS دری الدرية
SR Српски الصربية
SO Soomaali الصومالية
TG тоҷикӣ الطاجيكية
RO Română الرومانية
HU Magyar المجرية
CS Čeština التشيكية
MOS Moore الموري
MG Malagasy المالاجاشية
OM Oromoo الأورومو
KN ಕನ್ನಡ الكانادا
WO Wolof الولوف
AZ Azərbaycan الأذربيجانية
UZ O‘zbek الأوزبكية
UK Українська الأوكرانية
KA ქართული الجورجية
MK Македонски المقدونية
KM ភាសាខ្មែរ الخميرية
BM Bambara البامبارية
PA ਪੰਜਾਬੀ البنجابية
MR मराठी الماراثية
KMR Kurmancî الكرمنجية