1. Ahabanza.
  2. Ingeri zitandukanye.
  3. Indangagaciro n'imyifatire.

Imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Umwe muri mwe nahura n'umuvandimwe we ajye amusuhuza, nibatandukanywa n'igiti cyangwa se urukuta cyangwa se ibuye bakongera guhura ajye yongera amusuhuze

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه عَنْ رَسُولِ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«إِذَا لَقِيَ أَحَدُكُمْ أَخَاهُ فَلْيُسَلِّمْ عَلَيْهِ، فَإِنْ حَالَتْ بَيْنَهُمَا شَجَرَةٌ أَوْ جِدَارٌ أَوْ حَجَرٌ ثُمَّ لَقِيَهُ فَلْيُسَلِّمْ عَلَيْهِ أَيْضًا».

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Umwe muri mwe nahura n'umuvandimwe we ajye amusuhuza, nibatandukanywa n'igiti cyangwa se urukuta cyangwa se ibuye bakongera guhura ajye yongera amusuhuze."

Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawudi Sunani Abu Dawudi - 5200

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashishikarije umuyisilamu kwifuriza umuvandimwe we w'umuyisilamu indamutso y'amahoro buri uko bahuye, n'igihe baba bari mu nzira bagenda, bagatandukanywa n'icyo ari cyo cyose nk'igiti cyangwa se urukuta cyangwa se ibuye rinini, bakongera guhura ajye amusuhuza nanone indamutso y'amahoro ku yindi nshuro.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

  1. Gushishikariza gusuhuzanya indamutso y'amahoro, no kuyisubiramo mu gihe hari impinduka zibayeho.
  2. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari ishishikajwe no gukwiza umugeno wo kwifurizanya indamutso y'amahoro no kuyikwiza hose, kubera ko byongera urukundo n'ubumwe hagati y'abayisilamu.
  3. Indamutso y'amahoro ni ukuvuga uti: (A-SALAAM ALAYKUM) cyangwa se (A-SALAAM ALAYKUM WARAHMATULLAH WABARAKATUH), bitari uguhana ibiganza kuko byo bibaho iyo abantu bahuye bwa mbere.
  4. Indamutso y'amahoro ni ubusabe, kandi abayisilamu bacyeneye gusabirana ibyiza, kabone n'iyo babisubiramo kenshi.

Kugaragaza ibyasobanuwe.

50 Ururimi.
EN English الإنجليزية
UR اردو الأوردية
ES Español الإسبانية
ID Indonesia الإندونيسية
BN বাংলা البنغالية
TR Türkçe التركية
RU Русский الروسية
BS Bosanski البوسنية
SI සිංහල السنهالية
HI हिन्दी الهندية
ZH 中文 الصينية
FA فارسی الفارسية
VI Tiếng Việt الفيتنامية
TL Tagalog تجالوج
KU Kurdî الكردية
HA Hausa الهوسا
PT Português البرتغالية
ML മലയാളം المليالم
TE తెలుగు التلغو
SW Kiswahili السواحيلية
TA தமிழ் التاميلية
MY မြန်မာ البورمية
TH ไทย التايلندية
DE Deutsch الألمانية
PS پښتو بشتو
AS অসমীয়া الأسامية
SQ Shqip الألبانية
SV Svenska السويدية
AM አማርኛ الأمهرية
NL Nederlands الهولندية
GU ગુજરાતી الغوجاراتية
KY Кыргызча القيرقيزية
NE नेपाली النيبالية
LT Lietuvių الليتوانية
PRS دری الدرية
SR Српски الصربية
TG тоҷикӣ الطاجيكية
RO Română الرومانية
HU Magyar المجرية
MOS Moore الموري
MG Malagasy المالاجاشية
OM Oromoo الأورومو
KN ಕನ್ನಡ الكانادا
WO Wolof الولوف
UK Українська الأوكرانية
KA ქართული الجورجية
MK Македонски المقدونية
KM ភាសាខ្មែរ الخميرية
PA ਪੰਜਾਬੀ البنجابية
MR मराठी الماراثية