عن عبدِ الله بن عمرو رضي الله عنهما قال:
كنتُ أكتبُ كلَّ شيءٍ أسمعُه من رسولِ الله صلَّى الله عليه وسلم أُريدُ حفْظَه، فنهتْني قريشٌ، وقالوا: أتكْتبُ كلَّ شيءٍ تَسمَعُه من رسول الله صلَّى الله عليه وسلم، ورسولُ الله صلَّى الله عليه وسلم بَشَرٌ يتكلَّمُ في الغضَبِ والرِّضا؟ فأمسَكتُ عن الكتاب، فذكرتُ ذلك لرسول الله صلَّى الله عليه وسلم، فأومأ بإصبَعِه إلى فيه، فقال: «اكتُبْ، فوالذي نفسي بيدِه، ما يَخرُجُ منه إلا حقٌّ».

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Amri (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati:
"Najyaga nandika buri icyo ari cyo cyose numvise ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nshaka kubifata mu mutwe, nuko abakurayishi barabimbuza, barambwira bati: Urandika buri icyo ari cyo cyose wumvise ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)! Intumwa y'Imana ni umuntu ivuga mu burakari no mu gihe kitari icy'uburakari?! Nuko ndecyera aho kwandika, mbibwira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), maze ikora ikimenyetso inyereka n'urutoki ku munwa wayo iravuga iti: "Jya wandika, kubera ko ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe, ko ibiwusohokamo byose biba ari ukuri."

Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawudi Sunani Abu Dawudi - 3646

Ibisobanuro birambuye.

Abdullah Ibun Amri (Imana imwishimire) yaravuze ati: Najyaga nandika ibyo ari byo byose numvise ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kugira ngo mbibungabunge, bamwe mu bakurayishi barabimbuza bambwira bati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni umuntu uvuga mu gihe yishimye n'igihe ababaye ashobora no kwibeshya, nuko mpagarika kwandika;
Nuko mbibwira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itunga urutoki ku munwa wayo, imbwira iti: Jya wandika, kuko ndahiye ku izina ry'ufite roho yanjye mu kuboko kwe ko nta kijya gisohoka muri uyu munwa usibye ko kiba ari ukuri, byaba mu gihe cy'ibyishimo cyangwa se mu gihe cy'uburakari.
Allah kandi yamaze kuvuga ku Ntumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) aho yagize ati: {3. Nta n’ubwo avuga ashingiye ku marangamutima ye* Ahubwo (ibyo avuga) ni ibyo ahishurirwa (na Allah).} [A-Naj'm: 3-4]

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

  1. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yararinzwe gukora ibyaha mu butumwa yahishuriwe na Nyagasani we Nyir'ubutagatifu, byaba mu gihe cy'ibyishimo cyangwa se cy'uburakari.
  2. Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana ibishimire) bashishikazwaga no kubungabunga imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) no kuyigeza ku bandi.
  3. Biremewe kurahira n'ubwo waba utabisabwe ku bw'inyungu runaka, nko gushimangira ibyo uri kuvuga.
  4. Kwandika ni imwe mu mpamvu zikomeye zo kubungabunga ubumenyi.

Kugaragaza ibyasobanuwe.

61 Ururimi.
EN English الإنجليزية
UR اردو الأوردية
ES Español الإسبانية
ID Indonesia الإندونيسية
UG ئۇيغۇرچە الأيغورية
BN বাংলা البنغالية
FR Français الفرنسية
TR Türkçe التركية
RU Русский الروسية
BS Bosanski البوسنية
SI සිංහල السنهالية
HI हिन्दी الهندية
ZH 中文 الصينية
FA فارسی الفارسية
VI Tiếng Việt الفيتنامية
TL Tagalog تجالوج
KU Kurdî الكردية
HA Hausa الهوسا
PT Português البرتغالية
ML മലയാളം المليالم
TE తెలుగు التلغو
SW Kiswahili السواحيلية
TA தமிழ் التاميلية
MY မြန်မာ البورمية
TH ไทย التايلندية
DE Deutsch الألمانية
JA 日本語 اليابانية
PS پښتو بشتو
AS অসমীয়া الأسامية
SQ Shqip الألبانية
SV Svenska السويدية
AM አማርኛ الأمهرية
NL Nederlands الهولندية
GU ગુજરાતી الغوجاراتية
KY Кыргызча القيرقيزية
NE नेपाली النيبالية
YO Yorùbá اليوروبا
LT Lietuvių الليتوانية
PRS دری الدرية
SR Српски الصربية
SO Soomaali الصومالية
TG тоҷикӣ الطاجيكية
RO Română الرومانية
HU Magyar المجرية
CS Čeština التشيكية
MOS Moore الموري
MG Malagasy المالاجاشية
IT Italiano الإيطالية
OM Oromoo الأورومو
KN ಕನ್ನಡ الكانادا
WO Wolof الولوف
AZ Azərbaycan الأذربيجانية
UZ O‘zbek الأوزبكية
UK Українська الأوكرانية
KA ქართული الجورجية
MK Македонски المقدونية
KM ភាសាខ្មែរ الخميرية
BM Bambara البامبارية
PA ਪੰਜਾਬੀ البنجابية
MR मराठी الماراثية
KMR Kurmancî الكرمنجية