عَنْ عَائِشَةَ أُمِّ المُؤْمِنينَ رضي الله عنها أَنَّ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ عَلَّمَهَا هَذَا الدُّعَاءَ:
«اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ مِنْ الْخَيْرِ كُلِّهِ، عَاجِلِهِ وَآجِلِهِ، مَا عَلِمْتُ مِنْهُ وَمَا لَمْ أَعْلَمْ، وَأَعُوذُ بِكَ مِنْ الشَّرِّ كُلِّهِ، عَاجِلِهِ وَآجِلِهِ، مَا عَلِمْتُ مِنْهُ وَمَا لَمْ أَعْلَمْ، اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ مِنْ خَيْرِ مَا سَأَلَكَ عَبْدُكَ وَنَبِيُّكَ، وَأَعُوذُ بِكَ مِنْ شَرِّ مَا عَاذَ بِهِ عَبْدُكَ وَنَبِيُّكَ، اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ الْجَنَّةَ، وَمَا قَرَّبَ إِلَيْهَا مِنْ قَوْلٍ أَوْ عَمَلٍ، وَأَعُوذُ بِكَ مِنْ النَّارِ، وَمَا قَرَّبَ إِلَيْهَا مِنْ قَوْلٍ أَوْ عَمَلٍ، وَأَسْأَلُكَ أَنْ تَجْعَلَ كُلَّ قَضَاءٍ قَضَيْتَهُ لِي خَيْرًا».
المزيد
Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemeramana (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamwigishije ubusabe bugira buti:
"Mana Nyagasani ndagusaba ibyiza byose, ibya vuba n'ibizatinda, ibyo nzi n'ibyo ntazi, nanakwikinzeho ngo undinde ibibi byose byaba ibya vuba n'ibya kera, ibyo nzi n'ibyo ntazi. Mana Nyagasani ndagusaba ibyiza wasabwe n'Umugaragu wawe akaba n'Intumwa yawe, nanakwikinzeho ngo undinde ibibi Umugaragu wawe akaba n'Intumwa yawe yakwikinzeho ngo umurinde. Mana Nyagasani ndagusaba ijuru n'ibyatuma ndigeramo byaba imvugo cyangwa se ibikorwa, nanakwikinzeho ngo undinde umuriro n'ibyatuma nywujyamo byaba imvugo cyangwa se ibikorwa, kandi ndagusaba ko buri geno ryose wangeneye ryaba ryiza kuri njye.)"