1. Ahabanza.
  2. Ingeri zitandukanye.
  3. Indangagaciro n'imyifatire.

Imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Ese mbabwire ibyiza mu bikorwa byanyu n'ibitunganye muri byo ku Mana Nyagasani wanyu, ndetse bikanaba hejuru ya byose mu kubazamura inzego zanyu

عَنْ أَبِي الدَّرْدَاءِ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ النَّبِيُّ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«أَلاَ أُنَبِّئُكُمْ بِخَيْرِ أَعْمَالِكُمْ، وَأَزْكَاهَا عِنْدَ مَلِيكِكُمْ، وَأَرْفَعِهَا فِي دَرَجَاتِكُمْ وَخَيْرٌ لَكُمْ مِنْ إِنْفَاقِ الذَّهَبِ وَالوَرِقِ، وَخَيْرٌ لَكُمْ مِنْ أَنْ تَلْقَوْا عَدُوَّكُمْ فَتَضْرِبُوا أَعْنَاقَهُمْ وَيَضْرِبُوا أَعْنَاقَكُمْ؟» قَالُوا: بَلَى. قَالَ: «ذِكْرُ اللهِ تَعَالَى».

Hadith yaturutse kwa Abu A-Dar'da-i (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
Ese mbabwire ibyiza mu bikorwa byanyu n'ibitunganye muri byo ku Mana Nyagasani wanyu, ndetse bikanaba hejuru ya byose mu kubazamura inzego zanyu, ibyo bikanaba byiza kuri mwe kurenza kuba mwatanga Zahabu na Feza, ndetse ni na byiza kuri mwe kuruta kuba mwahura n'umwanzi wanyu mukarwana, mukamwica cyangwa se nawe akabica? Barayisubiza bati: Yego bitubwire yewe Ntumwa y'Imana! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: "Ni ukwibuka Imana no kuyisingiza".

Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad Sunani A-Tirmidhiy - 3377

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajije abasangirangendo bayo iti:
Ese murashaka ko mbabwira nkanabigisha ibikorwa byiza byubahitse, bitubuka kandi bisukuye kwa Allah Nyir'ubutagatifu biruta ibindi bikorwa byanyu mukora?
Ndetse bikaba byazanabazamura mu ntera z'ijuru?
Ndetse bikaba byaba byiza kuri mwe kuruta gutanga amaturo ya Zahabu na Feza?
Ndetse bikaba byanaba byiza muri mwe kuruta kuba mwahura n'abahakanyi mu mirwano, mukabica nabo bakabica?
Abasangirangendo barayisubiza bati: Turabishaka yewe Ntumwa y'Imana!
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Ni ukwibuka Allah Nyir'ubutagatifu no ku musingiza mu bihe byose, no mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

  1. Guhozaho kwibuka Allah no kumusingiza mu buryo bugaragaragara n'ubutagaragara ni kimwe mu bikorwa byo kwiyegereza Allah, kandi bifite umumaro kwa Allah Nyir'ubutagatifu.
  2. Ibikorwa byose byategetswe mu rwego rwo kuzirikana Allah Nyir'ubutagatifu. Allah aragira ati: {Kandi ujye uhozaho iswalat mu rwego rwo kunyibuka no kunzirikana.} [Twaha: 14]
  3. Umumenyi Al Izz Ibun Abdusalam mu gitabo cye (Al Qawa'id) yaravuze ati: Iyi Hadith iragaragaza ko ibihembo bidashingira ku mvune gusa mu bikorwa byose by'amasengesho, ahubwo Allah ashobora no kuguhemba byinshi ku bikorwa bicye, kuruta ibyo yahembera uwakoze byinshi! Ibihembo rero bishingira ku busumbane bw'ibikorwa n'uburyo byubahitse.
  4. Umumenyi Al Munawiy mu gitabo cye Faydwul Qadiir yaravuze ati: Iyi Hadith ishatse kuvuga ko gusingiza Allah ari byo byari byiza kubabibwirwaga, n'iyo iza kuba ibwirwa intwari yo ku rugamba bari kuyibwira guharanira inzira ya Allah (Djihadi), cyangwa se iyo iza kubwirwa umukungu ufasha abacyene mu mutungo we bari kumubwira amaturo, n'iyo iza kubwira ushoboye kujya mu mutambagiro mutagatifu, niwo bari kumubwira, cyangwa se iyo iza kubwirwa ufite ababyeyi bombi bari kumubwira kubagirira neza. Ubu nibwo buryo bwo guhuza hagati ya za Hadith.
  5. Gusingiza Allah byuzuye ni ibikorewe ku rurimi n'umutima ukabitekerezaho; hagakurikiraho ibikorewe ku mutima gusa nko gutekereza, hagakurikiraho ibikozwe n'ururimi rwonyine, na buri aho bikorewe hafite ibihembo byaho ku bushobozi bwa Allah.
  6. Umuyisilamu akwiye kwitwararika amagambo yo gusingiza Allah bijyanye n'ibihe avugiwemo, nka mu gitondo na nimugoroba, igihe yinjiye mu musigiti cyangwa se mu rugo, igihe agiye mu bwiherero cyangwa se asohotsemo... n'ahandi bigatuma abarwa mu basingiza Allah kenshi.

Kugaragaza ibyasobanuwe.

57 Ururimi.
EN English الإنجليزية
UR اردو الأوردية
ES Español الإسبانية
ID Indonesia الإندونيسية
UG ئۇيغۇرچە الأيغورية
BN বাংলা البنغالية
TR Türkçe التركية
RU Русский الروسية
BS Bosanski البوسنية
SI සිංහල السنهالية
HI हिन्दी الهندية
ZH 中文 الصينية
FA فارسی الفارسية
VI Tiếng Việt الفيتنامية
TL Tagalog تجالوج
KU Kurdî الكردية
HA Hausa الهوسا
PT Português البرتغالية
ML മലയാളം المليالم
TE తెలుగు التلغو
SW Kiswahili السواحيلية
TA தமிழ் التاميلية
MY မြန်မာ البورمية
TH ไทย التايلندية
DE Deutsch الألمانية
PS پښتو بشتو
AS অসমীয়া الأسامية
SQ Shqip الألبانية
SV Svenska السويدية
AM አማርኛ الأمهرية
NL Nederlands الهولندية
GU ગુજરાતી الغوجاراتية
KY Кыргызча القيرقيزية
NE नेपाली النيبالية
YO Yorùbá اليوروبا
LT Lietuvių الليتوانية
PRS دری الدرية
SR Српски الصربية
SO Soomaali الصومالية
TG тоҷикӣ الطاجيكية
RO Română الرومانية
HU Magyar المجرية
CS Čeština التشيكية
MOS Moore الموري
MG Malagasy المالاجاشية
OM Oromoo الأورومو
KN ಕನ್ನಡ الكانادا
WO Wolof الولوف
AZ Azərbaycan الأذربيجانية
UZ O‘zbek الأوزبكية
UK Українська الأوكرانية
KA ქართული الجورجية
MK Македонски المقدونية
KM ភាសាខ្មែរ الخميرية
PA ਪੰਜਾਬੀ البنجابية
MR मराठी الماراثية
KMR Kurmancî الكرمنجية