1. Ahabanza.
  2. Ingeri zitandukanye.
  3. Indangagaciro n'imyifatire.

Imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Umunyabugugu ni wa wundi izina ryanjye rivugwa ahari ntansabire amahoro n'imigisha

عَنِ الحُسَينِ بنِ عَلِيٍّ بنِ أَبِي طَالِبٍ رضي الله عنهما قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«الْبَخِيلُ مَنْ ذُكِرْتُ عِنْدَهُ فَلَمْ يُصَلِّ عَلَيَّ».

Hadith yaturutse kwa Al Hussein Ibun Ally Ibun Abi Twalibi (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Umunyabugugu ni wa wundi izina ryanjye rivugwa ahari ntansabire amahoro n'imigisha."

Hadithi y'impamo رواه الترمذي والنسائي في الكبرى وأحمد Sunani Al Kubra cya A-Nasa'iy - 8046

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yihanangirije ko umuntu uretse kuyisabira igihe yumvise izina ryayo rivuzwe, cyangwa se kimwe mu byayiranze ivuga ko ari umunyabugugu mu buryo bwuzuye, kubera impamvu zikurikira:
Icya mbere: Kubera ko ari ukugirira ubugugu ikintu adafite icyo ahomba na gito aramutse agikoze, nta n'umutungo bimusaba, nta n'imbaraga bimusaba.
Icya kabiri: Aba yigiriye ubugugu ndetse yiyimye ibihembo byo kuyisabira, kuko iyo yanze kuyisabira aba abaye umunyabugugu akibuza gukora inshingano ze yubahiriza itegeko.
Icya gatatu: Ni uko kuyisabira harimo kubahiriza bumwe mu burenganzira agomba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kubera ko ariyo yatwigishije, ninayo yatuyoboye, ndetse ni nayo yaduhamagariye kwemera Allah Nyir'ubutagatifu, ituzanira n'ubu butumwa ndetse n'aya mategeko. Bityo niyo yabaye impamvu yo kuyoboka kwacu nyuma yo kubishobozwa na Allah. Kandi n'utayisabiye aba abaye umunyabugugu ku giti cye, no ku Ntumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku kintu gito yakabaye ayikorera.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

  1. Kureka gusabira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni ikimenyetso cy'ubugugu.
  2. Gusabira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni kimwe mu bikorwa byiza byo kumvira Allah no kumwiyegereza mu bihe byose, by'umwihariko mu gihe ivuzwe.
  3. Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Usabira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ayisabira amahoro n'imigisha byombi ntayisabire kimwe gusa, avuga ati: (Allah ayihe imigisha) gusa, cyangwa se akaba yavuga ati: (Allah ayihe amahoro) gusa.
  4. Umumenyi Abul Aliyat mu mvugo ye yaravuze ati: Mu by'ukuri Allah aha imigisha Intumwa ye, n'abamalayika bakayimusabira; yaravuze ati: Allah guha imigisha Intumwa ye: Bisobanuye ko ayivuga ibigwi, n'abayisabira ni abamalayika, n'abantu nabo bakayisabira.
  5. Umumenyi Al Halimiy yaravuze ati: Mana Nyagasani ha imigisha Muhamad: Bivuze ngo Mana Nyagasani mwubahishe hano mu isi imuhe kuvugwa ibigwi, no kugaragaza idini ryawe, ndetse n'amategeko yazanye azahoreho. Naho ku munsi w'imperuka uzamuhe kuvuganira abayoboke be, umuhe n'ingororano ze, unagaragaze ibyiza mu babayeho mbere ye na nyuma ye amushyire ahantu yishimiwe, ndetse uzanamubanze ku bahamya bari bugufi yawe bose.

Kugaragaza ibyasobanuwe.

51 Ururimi.
EN English الإنجليزية
UR اردو الأوردية
ES Español الإسبانية
ID Indonesia الإندونيسية
UG ئۇيغۇرچە الأيغورية
BN বাংলা البنغالية
TR Türkçe التركية
RU Русский الروسية
BS Bosanski البوسنية
SI සිංහල السنهالية
HI हिन्दी الهندية
ZH 中文 الصينية
FA فارسی الفارسية
VI Tiếng Việt الفيتنامية
TL Tagalog تجالوج
KU Kurdî الكردية
HA Hausa الهوسا
PT Português البرتغالية
ML മലയാളം المليالم
TE తెలుగు التلغو
SW Kiswahili السواحيلية
TA தமிழ் التاميلية
MY မြန်မာ البورمية
TH ไทย التايلندية
DE Deutsch الألمانية
PS پښتو بشتو
AS অসমীয়া الأسامية
SQ Shqip الألبانية
SV Svenska السويدية
AM አማርኛ الأمهرية
NL Nederlands الهولندية
GU ગુજરાતી الغوجاراتية
KY Кыргызча القيرقيزية
NE नेपाली النيبالية
LT Lietuvių الليتوانية
PRS دری الدرية
SR Српски الصربية
TG тоҷикӣ الطاجيكية
RO Română الرومانية
HU Magyar المجرية
MOS Moore الموري
MG Malagasy المالاجاشية
OM Oromoo الأورومو
KN ಕನ್ನಡ الكانادا
WO Wolof الولوف
UK Українська الأوكرانية
KA ქართული الجورجية
MK Македонски المقدونية
KM ភាសាខ្មែរ الخميرية
PA ਪੰਜਾਬੀ البنجابية
MR मराठी الماراثية