عَن أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ:
سَأَلَ رَجُلٌ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، فَقَالَ: يَا رَسُولَ اللهِ، إِنَّا نَرْكَبُ البَحْرَ، وَنَحْمِلُ مَعَنَا القَلِيلَ مِنَ الْمَاءِ، فَإِنْ تَوَضَّأْنَا بِهِ عَطِشْنَا، أَفَنَتَوَضَّأُ مِنَ الْبَحْرِ؟ فَقَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «هُوَ الطَّهُورُ مَاؤُهُ، الحِلُّ مَيْتَتُهُ».

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze iti:
Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Tujya dukora urugendo rwo kunyura mu nyanja, tukitwaza amazi macye; turamutse tuyisukuje twagira inyota; ese twemerewe kwisukuza amazi y'inyanja? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: " Amazi y'inyanja aba afite isuku, n'ibyipfishije byayo biba biziruye."

Hadithi y'impamo رواه أبو داود والترمذي والنسائي وابن ماجه وأحمد Sunani A-Tirmidhiy - 69

Ibisobanuro birambuye.

Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigsha) ati: Tujya dukora ingendo zo kunyura mu nyanja, tugiye kuroba cyangwa se mu bucuruzi cyangwa se no mu bindi, tukitwaza amazi macye twateganyirije kunywa; kandi turamutse tuyisukuje yashira tukagira inyota; ese twemerewe kwisukuza amazi y'inyanja?
Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Amazi y'inyanja aba afite isuku, biremewe kuyisukuza waba utawaza cyangwa se wiyuhagira, ndetse n'ibyipfishije byayo nk'amafi n'ibindi biba biziruye."

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

  1. Ikipfishije cyo mu mazi y'inyanja kiraziruye kuribwa: Aha ibigamijwe ni inyamaswa zitajya zigira ahandi ziba uretse mu mazi.
  2. Gusubiza uwari ubajije ikibazo, ibirenze ibyo yabajije mu rwego rwo kumwungura.
  3. Amazi iyo yahinduye icyanga cyayo, cyangwa se ibara ryayo, cyangwa se impumuro yayo kubera ikintu gisukuye, ahamana ya suku, kabone n'iyo yaba afite urwunyunyu rwinshi, cyangwa se ashyushye cyangwa se akonje n'ibindi.
  4. Amazi y'inyanja akuraho umwanda mukuru n'umuto wayatawaza ndetse wanayiyuhagira, kandi akuraho umwanda wagiye ku muntu, cyangwa se umwambaro cyangwa se n'ibindi byari bifite isuku.

Kugaragaza ibyasobanuwe.

50 Ururimi.
EN English الإنجليزية
UR اردو الأوردية
ES Español الإسبانية
ID Indonesia الإندونيسية
BN বাংলা البنغالية
TR Türkçe التركية
RU Русский الروسية
BS Bosanski البوسنية
SI සිංහල السنهالية
HI हिन्दी الهندية
ZH 中文 الصينية
FA فارسی الفارسية
VI Tiếng Việt الفيتنامية
TL Tagalog تجالوج
KU Kurdî الكردية
HA Hausa الهوسا
PT Português البرتغالية
ML മലയാളം المليالم
TE తెలుగు التلغو
SW Kiswahili السواحيلية
TA தமிழ் التاميلية
MY မြန်မာ البورمية
TH ไทย التايلندية
DE Deutsch الألمانية
PS پښتو بشتو
AS অসমীয়া الأسامية
SQ Shqip الألبانية
SV Svenska السويدية
AM አማርኛ الأمهرية
NL Nederlands الهولندية
GU ગુજરાતી الغوجاراتية
KY Кыргызча القيرقيزية
NE नेपाली النيبالية
LT Lietuvių الليتوانية
PRS دری الدرية
SR Српски الصربية
TG тоҷикӣ الطاجيكية
RO Română الرومانية
HU Magyar المجرية
MOS Moore الموري
MG Malagasy المالاجاشية
OM Oromoo الأورومو
KN ಕನ್ನಡ الكانادا
WO Wolof الولوف
UK Українська الأوكرانية
KA ქართული الجورجية
MK Македонски المقدونية
KM ភាសាខ្មែរ الخميرية
PA ਪੰਜਾਬੀ البنجابية
MR मराठी الماراثية